Marina yavuze uherutse kumubabaza babana muri The Mane

Kuri uyu wa mbere Tariki ya 5 Ugushyingo 2018 nibwo umuhanzikazi Marina abenshi mwakunze mu ndirimbo zitandukanye yamurikaga amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Log Out” mu kiganiro The Turn Up gica kuri Tv10 Nyuma y’amezi abiri gusa atangaje ko atazongera gukora amashusho ayo ariyo yose y’indirimbo ze ko abihagarikiye ku ndirimbo ye yari yasohoye icyo gihe yise “Karibu" maze bigateza urujijo muri benshi bakumva ko agiye kumara imyaka myinshi.

Ubwo Umunyamakuru wa RadioTv10 yamubazaga Umuntu uherutse kumubabaza by’ukuri babana muri label ya The Mane, yabanje gutangaza Manager we Bad Rama aha akaba yahishuye ko impamvu nta yindi, ari uko yanze kumutiza ingofero nyamara bari bamutumiye mu kiganiro kuri Televiziyo, kuko mu mutwe we yasaga nabi ariko aranga aramutsembera.gusa hadaciyemo akanya yaje guhishura ko yibeshye ahubwo ko uwamubabaje kurushaho kandi cyane ari Safi Madiba wamuvanye mubo akurikira (unfollow) ku rubuga rwe rwa Instagram nyamara mbere yaramukurikiraga.

Ubusanzwe Safi Madiba ku rubuga rwe rwa Instagram akurikirwa n’abagera ku bihumbi 164, mu gihe we akurikira umuntu umwe gusa ariwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’U Rwanda.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo