Isaac Munyakazi avuga ko abarimu bakwiye kuryozwa umusaruro muke

Bamwe mu barimu bari guhugurwa mu Karere ka Rusizi ku myigishirize mishya ituma umwana amenya bidaciye mu kumva gusa, ahubwo bigaca no mu kureba kimwe no gukora kubyo yiga.

Kuba leta y’u Rwanda itanga ibikoresho n’inzobere ngo bihe ubumennyi bwisumbuye ku bayobozi n’abarimu b’ibigo by’amashuri ni bimwe mubyo Issac Munyakazi Umunyamabanga wa leta muri Ministeri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye ashingiraho avuga ko ireme ry’uburezi rikwiye kuzamuka.

Ibi ngo mu gihe bitatanga umusaruro ku banyeshuri bigishwa by’umwihariko abiga kwigisha byaba ari icyaha bakwiye kuryozwa, gusa Minisitiri yemera ko ubumenyi abanyeshuri bavana mu ishuri butaba buhagije ngo bigishe cyangwa bayobore abandi.

Bamwe mu barimu n’abayobozi b’amashuri mu Karere ka Rusizi bahabwa ubumenyi bwisumbuye bavuga ko nyuma yo guhabwa ubundi bumenyi, imyigishirize igiye guhindura isura.

Minisiteri y’uburezi n’abafatanyabikorwa bayo barimo USAID bari guhugura abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri mu turere 17, harimo abo mu mashuri abanza agera 740 n’ayisumbuye 540.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo