Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika zatangije ibihano ku gihugu cya Iran

Ibi bihano basubijweho byose America yari yabikuriyeho Iran mu mwaka wa 2015 hashingiwe ku masezerano yari yashyizweho umukono ajyanye n’ibitwaro kirimbuzi bya Nuclear.

Ibi bihano ntibayahawe Iran gusa kuko byanahawe n’ibihugu bikorana ubucuruzi nayo.

Abarebera hafi iby’ubukungu bavuze ko bishobora kugira ingaruka ku bikomoka kuri peteroli Iran yohereza mu mahanga dore ko ari imwe muri leta zikize kuri petroli, ubwikorezi bw’ibicuruzwa ndetse n’urwego rw’amabanki.

Abaturage ba Iran bateranye ku cyumweru bamaganira kure ibiganiro ibyo ari byo byose byahuza Leta y’Amerika na Iran.

Ubwo bigaragambyaga abaturage ba Iran batwitse ibirango birimo ibendera rya Amerika, Perezida Hassan Rouhani wa Iran nawe akaba yabasezeranyije ko azagurisha ibikomoka kuri peteroli atitaye ku bihano igihugu cye cyafatiwe.

Amerika yasubijeho ibihano kuri Iran nyuma yo kwikura mu masezerano ajyanye n’ibitwaro kirimbuzi bya nikeleyeri yo mu mwaka wa 2015, aho Iran yasabwaga gusenya ububiko bwayo bw’ubutare bwa Uranium, hagamijwe kureka icura ry’ibyo bitwaro kirimbuzi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo