ARPL 2018/2019 : Kiyovu, Sunrise, Gicumbi n’Amagaju zihagaze gute Nyuma y’imikino y’umunsi wa 5.

Ku kibuga cya Nyagatare kizengurukijwe amabati, ikipe ya Sunrise FC yaraye itsinze 2 -1 ikipe ya Kiyovu Sport mu gihe Amagaju FC yatsinze ikipe ya Gicumbi FC kuri stade ya Gicumbi ibitego 3-2.

Sunrise yabonye amanota 3 y’umunsi wa Gatanu wa Shampiyona, mu gihe ku munsi wa 4 yari yanganyije n’ikipe ya Bugesera igitego 1-1 mu mukino wari wabereye I Bugesera.
Ulimwengu Jules na Baboua Samson nibo batsinze ibitego 2 bya Sunrise FC mu gihe igitego 1cya Kiyovu Sport cyabonetse mu gice cya Mbere gitsinzwe na Nizeyimana Djuuma .

Sunrise nyuma yo gutsinda uyu mukino yahise igira amanota Arindwi mu mikino itanu imaze gukina yose bituma yicara ku mwanya wa Karinwi ku rutonde ikurikirwa na Bugesera ku mwanya wa Munani n’amanota 5.

Ku mukino w’Amagaju na Gicumbi ,ibitego 3 nibyo byabonetse ku ruhande rw’ikipe y’Amagaju, byatsinzwe na Ndikumana Tresor na Byiringiro Irene, mu gihe ibitego 2 bya Gicumbi byatsinzwe na Okendo Kelvin na Aboubacar Nshimiyimana.

Ikipe y’Amagaju ubu iri ku mwanya wa 10 n’amanota 4 mu gihe Gicumbi iri ku mwanya wa nyuma n’inota 1 gusa.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo