Mukangemanyi n’umukobwa we Diane Rwigara basabiwe n’ubushunjacyaha gufungwa imyaka 22

Mukangemanyi n’umukobwa we Diane Rwigara basabiwe n’ubushunjacyaha gufungwa imyaka 22 ku byaha bakurikaranweho birimo kugambirira guteza imvururu muri rubanda no gukoresha impapuro mpimbano.

Kuwa Gatatu nibwo bwa mbere Mukangemanyi Adeline Rwigara n’umukobwa we Diane Rwigara bageze imbere y’urukiko nyuma y’umwanzuro wo kubarekura by’agateganyo wafashwe n’Urukiko Rukuru kuwa 5 Ukwakira, bombi kuwa Kabiri baburanye bahakana ibyo baregwa ko byaba bigize icyaha.

Iburanisha ryatangiye Kuri Mukangemanyi, maze Umunyamategeko we Me Gatera Gashabana avuga ko amajwi y’ibiganiro bagiranye n’abavandimwe yafashwe binyuranyije n’amategeko agena ubutavogerwa bw’umuntu kandi anavuga ko ibyavuzwe na Adeline Rwigara bitakorewe mu ruhame ahubwo ngo byari agahinda n’umubabaro batewe n’urupfu rw’umugabo Rwigara Asinapol umuryango we uvuga ko yishwe, naho police y’ u Rwanda yo ikavuga ko yazize impanuka.

Diane Rwigara we yavuze ko ibyaha akurikiranyweho birimo n’amagambo yavugiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru byari mu rwego rwa politiki, ndetse ngo nta magambo yavuze atari ukuri.kuko ngo ibyinshi abishingira kuri rapport zakozwe n’imiryango itandukanye urugero atanga niza world bank n’ibinyamakuru bitandukanye nka the economist n’ibindi

Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yashakaga kwiyamamariza kuyobora igihugu, icyaha ahuriraho na nyina umubyara Adeline Mukangemanyi ni icyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, Adeline we akiharira icyaha akekwaho cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Icyaha cyo guteza imvururu n’icy’amacakubiri bishingiye ahanini ku biganiro by’amajwi yafashwe mu iperereza, abo mu muryango wa Rwigara bohererezanyaga na bene wabo baba mu mahanga kuri WhatsApp.

Ubushinjacyaha bwahawe ijambo busobanura ibyaha bashinja abarengwa ndetse n’uburyo byakozwemo uhagarariye Ubushinjacyaha yanavuze ko ibyo baregwa bifitiwe ibimenyetso kandi ngo akurikije ibyo bireguye batigeze bahakana ibyo bimenyetso bibashinja, Umushinjacyaha yavuze ko ibyavuzwe mbere n’ibyavuzwe uyu munsi mu rukiko n’abaregwa bigamije kwangisha rubanda ubutegetsi, Kandi Diane ibyo avuga atabigenzura neza.

Ku bandi baregwa hamwe muri uru rubanza nubwo bo bahamagajwe ahantu hatazwi ntibitabe urukiko, bo basabiwe gufungwa imyaka 15. Barimo Mugenzi Thabita Gwiza, Mukangarambe Xaverine, Jean Paul Turayishimiye, Mushayija Edmond, Alias Sacyanwa bose bari mu mahanga, biteganyijwe ko uru rubanza ruzasomwa kuwa 6 Ukuboza 2018.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo