Donald Trump yirukanye Jeff Sessions wari Intumwa Nkuru ya leta

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yirukanye Jeff Sessions wari Intumwa Nkuru ya leta, akaba na Minisitiri w’Ubutabera kuva muri Gashyantare 2017.

Mu ibaruwa yanditse asezera, Sessions wagiye kuri uyu mwanya nyuma y’igihe ari Senateri muri leta ya Alabama, yagaragaje ko yabanje kubisabwa na Trump.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Trump, nawe yashimiye Sessions, ndetse atangaza ko Matthew Whitaker wari umuyobozi ushinzwe abakozi, ari we wagizwe Intumwa Nkuru ya leta by’agateganyo.

Umwuka utari mwiza hagati ya Trump na Sessions, watangiye kuzamuka nyuma y’uko uyu yikuye mu iperereza, ku kuba u Burusiya bwarivanze mu matora ya Amerika yo mu 2016.

Muri Werurwe 2017, nibwo Sessions yitandukanyije n’iri perereza riyobowe na Robert Mueller washyizweho na Minisiteri y’Ubutabera, ngo harebwe koko niba Abarusiya nta ruhare bagize mu ntsinzi ya Trump.

Sessions yikuye muri iri perereza ku bushake, nyuma y’uko aba-démocrates bamushinjije guhisha ko hari inama yagiranye n’Ambasaderi w’u Burusiya, mu gihe Trump yiyamamazaga. Nyuma ariko yaje kuvuga ko yari yaribagiwe ko byabayeho.

BBC dukesha iyi nkuru, ivuga ko Trump atigeze ashimishwa n’icyemerezo cyafashwe na Sessions, aho nko muri Nyakanga 2017 yavuze ko iyo aza kuba azi neza ko nta ruhare azagira muri ririya perereza, yari kubimumenyesha mbere, umwanya w’Intumwa Nkuru ya leta ugahabwa undi utari we.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo