Kayonza : Abasaza bari mu cyiciro cya mbere barasaba kutakwa amafaranga y’irondo

Bamwe mu basaza bo mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza barinubira ko bakwa amafaranga y’irondo kandi baramaze kugera mu zabukuru ndetse kandi bari mu cyiro cya mbere cy’ubudehe, ibituma badakwiye kwishyura aya mafaranga.

Aba basaza bageze mu zabukuru batuye mu Mudugudu wa Bugarama mu Kagali ka Nkondoya kabiri mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, n’akababaro bavuga ko bababazwa cyane no kwaka amafaranga y’irondo kandi badafite intege zo kurirara, gusa ariko ngo ikibabaza cyane ngo nuko bakwa aya mafaranga ku gahato kandi bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe kandi ubusanzwe ukirimo agenerwa imfashanyo na Leta.

Aba basaza icyobahurizaho ngo ni uko aya mafaranga yabakurirwaho kuko ngo basanzwe bashaje ngo byaba bibaje rero bakomeje gusongwa bakakwa aya mafaranga.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu, Bizimana Jean Claude avuga ko iki kibazo atari akizi ariko ko agiye kugikurikirana gikemuke.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo