Bahangayikishijwe no kubura isoko ry’ibijumba

Bamwe mu baturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru baravuga ko bejeje ibijumba kugeza ubwo babura isoko ryabyo, bimwe bikaba biri gupfira ubusa mu mirima, Ubuyobozi bw’intara y’amajyaruguru buvuga ko kuba bejeje atari ikibazo ngo hagiye gushakwa amasoko ariko kandi abasobanukiwe iby’ibijumba bo basaba abaturage guhinga imbuto nziza ishobora kubyazwamo ibindi biribwa.

Mu bigaragarira amaso yaba mu mirima cyangwa mu masoko, ibijumba biriganje mu ntara y’Amajyaruguru, ngo ni nyuma y’uko byigeze kubura none ubu bikaba byarahinzwe ku bwinshi nabyo bikera cyane ubu abaturage barabuze isoko ryabyo ngo kuko ibase yabyo isigaye irushwa agaciro n’ingemeri y’ibishyimbo kuko igura 800, ibijumba bitarenza 700.

Baragira bati”Ubu kuzana ibijumba ni ukubura uko tubigenza ni ukugira ngo bitaborera mu mirima nubwo nta mafaranga avamo, baraduha amafaranga 500 kugeza kuri 700”.

Icyakora ababasha guhinga imbuto yihariye ibyazwamo ibindi bo ngpo ntakibazo bafite kuko bitanga umusaruro vuba ariko bikanabona ababigura
Aragira ati “Twebwe duhinga ibijumba bikungahaye ku ntungamubiri nta kibazo dufite duhinga hato bikera cyane kandi biba bihenze ku buryo akenshi twe tubona abatugurira.”

Umuyobozi w’uruganda Urwibutso rukorera muri iyi ntara kandi rugatunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi SINA Gerard avuga ko ibijumba bifite umwanya muri uru ruganda rwe ariko ngo ibyo bakira ni iby’indobanure bishobora kubyazwamo ibindi ‘nk’imitobe ,imigati ,amabiswi n’ibindi
Aragira ati”Ibijumba bifite umwanya muri Entreprise Urwibutso ariko dufata ibijumba by’indobanure umuntu ashobora kubyazamo ibintu byinshi nk’imigati ,amandazi ,amabiswi n’ibindi.”

Barbara Wells ni Umuyobozi w’ikigo mpuzamahanga gikora ubushakashatsi ku bijumba n’ibirayi CIP, aragira ati”Ibirayi n’ibijumba ni ibihingwa bibiri, ariko byera vuba hagati y’ibindi bihingwa birwanya kandi imirire mibi kuko nk’ibijumba iyo ari imbuto nziza bivamo byinshi iyo wabyongereye agaciro bivamo imigati n’ibindi muri uko kubyongerera agaciro ninako bitanga akazi ku baturage bigatuma n’ababishoyemo imali bunguka.”

Kuri ubu mu Turere twose tw’intara y’Amajyaruguru ngo bejeje ibijumba, bivuze ko ntawe ubigurisha umuturage begeranye keretse ababijyana Kigali cyangwa mu burengerazuba ababigura ngo babijyaneyo usanga babitwara ku magare.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo