Paul Pogba bamusigaranye i Turin nyuma y’intsinzi ya Manchester United

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane, nyuma yuko Manchester United ibonye intsinzi kuri Juventus, Paul Pogba umukinnyi w’igihanganye ukina mu ikipe ya Manchester United yatawe n’indege mu mujyi wa Turin mu Butaliyani nyuma yo gusigazwa atanga ibizamini ngo hasuzumwe niba yakoresheje ibiyobyabwenge mu mukino.

Hari mu mikino yo kwishyura mu marushanwa ahebuje ayandi ku mugabane w’Uburayi azwi nka “UEFA Champions League” aho ikipe ya Manchester United mu itsinda rya H yabashije gutsinda Juventus ibitego 2-1.Intsinzi ya Manchester United yayihesheje kujya ku mwanya wa 2 mu itsinda rya H.

Paul Pogba, ufite ubwenegihugu bw’Ubufaransa yabashije gushyika ku kibuga cy’indege i Manchester nyuma y’isaha yose abakinnyi bagenzi be bahageze.
UEFA igira gahunda yo gufata abakinnyi bakina imikino ya “Champions League” ikabapima nyuma y’imikino hagamijwe gusuzuma no gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge abakinnyi bakoresha mu mikino.

Kuri Jose Mourinho utoza Manchester United ngo ibyishimo bye kwari ukugera i Manchester kare n’abakinnyi be nyuma y’uko yarakuye intsinzi mu maboko ya Juventus, umukino waruhanzwe amaso n’isi yose.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo