Rwamagana : Ababyeyi barinubira kudahabwa serivisi nziza zo kubona urubyaro

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Rwamagana baravuga ko rimwe na rimwe bajya kwaka Serivisi zo kuboneza urubyaro mu bigo nderabuzima ntibazibone uko bikwiye, kuko abashinzwe kuzitanga babarangarana.

Ni bamwe mu babyeyi bo mu Ntara y’Uburasirazuba mu Karere ka Rwamagana, baragaza ko rimwe na rimwe bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro, ariko kubera ko umubiri wabo utabwakira neza, bagasubira kwa muganga ngo babahindurire.
Iki kigihe nibwo bavuga ko batabona serivisi bifuza uko bikwiye kuko abaganga bababwira gusubirayo, ibyo bita kubarangarana.

Uku kurangaranwa na bamwe mu bashinzwe kubavura ngo kubagiraho ingaruka zikomeye ku mubiri wabo cyane zirimo kuva.

Ku rundi ruhande ariko banavuga ko benshi mu bajyanama b’ubuzima batabaha ubuvuzi bifuza kuko ngo imwe mu miti ndetse n’ibikoresho bafite biba bidahagije.

Ni ikibazo Ubuyobozi bw’ibitaro bya Rwamgana buvuga ko kigaragara koko, gusa ariko Bwana Dr Muhire Philbert umuyobozi mukuru w’Ibitara bya Rwamagana asanga umuntu utaboneye serivisi akeneye uko abyifuza yazajya ahita abimenyesha inzego zibishinzwe nta kuzuyaza kugira ngo gikemuke.

Ikibazo cyo kutabona serivisi nziza mu mavuriro muri iyi Ntara y’Uburasirazuba si icya none kuko no mu minsi ishize abagana ibitaro bya Kibungo mu Karere ka Ngoma bakigaragarije Radio 10 na Tv 10, intandaro yacyo ngo yari ikibazo cy’ubuke bw’abakozi bibi bitaro.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo