Mc Tino yikomye uwamubeshyeye ko yasezeranye n’umukecuru w’umuzungu

Mu minsi ishize nibwo hasakaye ku mbuga Nkoranyambaga ifoto yerekana Mc Tino ari mu Murenge agaragara ari kumwe n’umuzungu ariko ubona ukuze mu myaka abenshi batangira gukeka ko bashobora kuba basezeranye imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda, kubana akaramata gusa hadaciyeho umwanya aza kuvanaho urujijo yemeza ko yari yitabiriye ubukwe bw’inshuti ye yashatse umukobwa w’umubyeyi wagaragaye ari kumwe nawe.

Kuwa mbere w’iki cyumweru tariki ya 19 Ugushyingo 2018, ubwo yamurikiraga Abakunzi be amashusho y’indirimbo ye nshya “Medication” mu Kiganiro The Turn Up kuri Tv10 yaje gukomoza kuri iyi foto ndetse anavuga uburyo byamubabaje cyane ndetse anahishura ko uwayishyize hanze ari Patycope uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga hano mu Rwanda ko nibahura ntakindi gihano azamuha uretse kumugurira icyo kunywa kugeza ahaze bitewe n’agahinda yamuteye.

Uyu muhanzi wabarizwaga mu itsinda rya TBB ariko akaza kurivamo yavuze uburyo kandi yatunguwe no kubona umubare w’abantu barebye iyo foto ku rubuga rwa Youtube dore ko we yabaye nk’utebya akavuga ko urenga Miliyoni mu gihe abareba indirimbo ze ari ibihumbi 30, yanakomoje kandi ku buryo byamugoye gusobanurira nyina umubyara ko ibyo yumvishe ataribyo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo