Iyzo Pro yibukije abahanzi kububaha kuko ari bo babagira “Abahanzi”

Umwe mu batunganya indirimbo mu buryo bw’amashusho zirimo izagiye zikundwa hano mu Rwanda, uzwi nka Iyzo Pro, ku mugoroba wo kuri iki cyumweru mu kiganiro 10 Tonight kuri RadioTv10 yongeye kuvuga ku bahanzi batabubaha nyamara biyibagije ko aribo babagira abo bari bo.

Ibi akaba yabikomoje bivuye ku kuba mu minsi ishize harumvikanye ikibazo hagati ye n’umuhanzikazi Allioni, giturutse ku ndirimbo "Hahandi" yakoze ikaza kujya kurangirizwa mu gihugu cya Uganda kwa Producer Nessim, yamara gusohoka hakumvikanamo izina rya Nessim gusa maze irye ntiryumvikane mu ndirimbo, nyamara nawe yarakoze akazi gakomeye muri iyo ndirimbo.

Iyzo wavuze ko ikibazo cyaje gukemuka bicaye hasi bakamubwira Intandaro ya byose. .

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo