Gatsibo : Ibura ry’amazi rituma bayasangira n’amatungo

Bamwe mu baturage bo midugudu ya Bishinyi n’ Akingondo yo mu Murenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo baratabaza kubera kubura amazi, bakorasha amazi y’iriba akabatera indwara kuko bayasangira n’amatungo.

Uyu mubare munini w’abaturage batuye mu Midugudu ya Bishenyi n’ Akingondo mu Murenge wa Kiziguro iyo ubasuye bagusangiza ikibazo cy’amazi kibarembeje.
Bavuga ko bakoresha amazi mabi cyane kuko ayo bavoma ku iriba rya Ruvuzo bayasangira n’inka kuko nta handi bafite ho kuvoma.

Mu mwaka wa 2003 aba baturage bavuga ko bemerewe amazi n’umukuru w’igihugu, baza kuyahabwa ariko ngo ntiyahatinze.

Aba bavuga ko bahakura indwara ziturutse ku mwanda, kuko imyanda yose ituraka ku musozi, imvura yaguye yiroha muri iri riba maze nabo bakavoma by’amaburakindi.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kiziguro buvuga ko iki kibazo cy’amazi gihari koko muri uyu Murenge, bukaba buvuga ko burimo gushaka uko bwakemura iki kibazo nubwo ubushobozi ari buke.
Bwana Ashir Samusoni Hategekimana uyobora uyu Murenge avuga ko bakomeza guhangana nacyo.

Leta y’u Rwanda yari ifite intego ko umwaka wa 2017 uzarangira abanyarwanda 100% bafite amazi meza, ariko ibi ntibyakunze kubera ko henshi mu gihugu usanga abaturage bakunze kwinubira ibura ryayo rya hato na hato ndetse hakaba n’aho atari yagera.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo