Brazil : Havutse uruhinja rwa mbere ku mugore wahawe nyababyeyi y’uwapfuye

Umwana w’uruhinja w’umukobwa yavutse afite ubuzima bwiza, hifashishijwe nyababyeyi yakuwe mu murambo w’umuntu.

Ni igikorwa cyamaze amasaha 10 cyo gutera nyababyeyi mu mubyeyi w’uru ruhinja, cyaje gukurikirwa no kumwongerera ubushobozi bwo kuba yabyara, cyabereye i São Paulo muri Brezile mu mwaka wa 2016. Uyu mubyeyi w’imyaka 32 y’amavuko, akaba yari yaravutse nta nyababyeyi afite.

Kugeza ubu, hamaze kubaho ibikorwa 39 byo gutera nyababyeyi zitanzwe n’abantu bakiriho, harimo n’ababyeyi bahaye abakobwa babo nyababyeyi, ibyo bikorwa bikaba byaravutsemo abana 11, nkuko BBC yabyanditse.

Ariko ibikorwa 10 byari byarabanje byo gutera nyababyeyi ikuwe mu murambo w’umuntu, hamwe ntibyagenze neza, ahandi inda zivamo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo