Abategetsi bo muri Liberia bavuga ko hafi 60% by’umuriro w’amashanyarazi wibwa buri mwaka

Ikigo cya leta ya Liberia gishinzwe gutanga umuriro w’amashanyarazi, cyatangaje ko buri mwaka abaturage biba hafi 60% by’umuriro w’amashanyarazi, birahurira mu buryo bunyuranyije n’amategeko umuriro bakoresha mu ngo no mu bikorwa by’ubucuruzi.

Iki kigo cyatangaje ko ubu bujura buri mwaka bugihombya agera hafi kuri miliyoni 35 z’amadolari y’Amerika. Cyongeraho ko uku ari ukucyiba amafaranga cyagakoresheje mu gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu gihugu.

Liberia iri kugerageza kongera kubaka ibikorwa by’amashanyarazi, byari byasenywe mu ntambara yabaye muri iki gihugu guhera mu mwaka wa 1989 kugera mu wa 2003.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ziri gufasha iki gihugu cyo mu Burengerazuba bw’Afurika mu gukwirakwiza amashanyarazi. Ni muri gahunda yiswe "Power Africa" yatangijwe na Barack Obama wabaye Perezida w’Amerika.

Kugeza ubu abaturage ba Liberia bari ku kigero cya 12% gusa barimo n’abatageze ku kigero cya 20% batuye i Monrovia ni bo bafite umuriro w’amashanyarazi, iki kikaba ari kimwe mu bigero byo hasi cyane ku Isi.

Mu guhangana n’icyo kibazo, BBC ivuga ko ikigo cy’amashanyarazi cya Liberia cyashyizeho itsinda ry’abakozi bakora amarondo, "bagakupira" uwirahuriye umuriro binyuranyije n’amategeko.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo