Alain Muku yagarutse ku rugendo rwe muri muzika

Kuri uyu wa kane ubwo yari mu kiganiro The Turn Up kuri Tv10 Umuhanzi wakunzwe na benshi mu myaka yatambutse mu Rwanda kubera indirimbo ze nka “Musekeweya”,”Gloria”, "Murekatete” n’izindi nyinshi Alain Muku yagarutse ku rugendo rwe muri muzika ku buryo burambuye avuga n’impamvu atakoraga ibitaramo muri iyo myaka kugeza ubu.

Alain Muku avuga ko bitewe nuko yari yarahawe akazi ko kuba umushinjacyaha mu Rwanda, yumvaga umuziki kuri we ari nko kwishimisha hakiyongeraho no kuba nta tsinda ryari rihari ryamufasha gutaramira abantu mu buryo bwa Live akumva nta mpamvu yo gukora ibitaramo.

Uyu mugabo wamaze guhagarika aka kazi k’ubushinjacyaha mu gihe kitazwi muri uyu mwaka wa 2018 hadaciyeho iminsi agahita ashyira hanze indirimbo yinjiza neza abantu muri Noheli yise “Ijuru Rituje” ubwo umunyamakuru yamubazaga abahanzi batanu bo mu Rwanda yemera, yasubije ko ari umwe gusa yemera ngo akaba ari Mani Martin, Impamvu ngo nuko we aririmba ijyana y’abanyarwanda aho kuririmba izo tumenyereye nka Zouk nyarwanda, Rnb nyarwanda, Hip Hop nyarwanda n’izindi nyinshi ngo bityo amufitiye ikizere cy’uko azageza umuziki w’u Rwanda mu ruhando rwa muzika yo ku Isi yose.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo