Maroc : Hari kuba inama y’Umuryango w’Abibumbye yemerezwamo amasezerano ku kibazo cy’abimukira

Kuva kuri uyu wa mbere i Marrakech muri Maroc hari kubera inama y’iminsi ibiri yateguwe n’Umuryango w’Abibumbye, igomba kwemerezwamo burundu amasezerano y’ibihugu ku kibazo cy’abimukira.

"Global compact for migration" Amasezerano agezweho nyuma y’ibiganiro bimaze imyaka igera kuri ibiri mu nama rusange y’Umuryango w’Abibumbye iheruka, ubwo hemezwaga ko azemerezwa burundu muri Maroc kuri iyi nshuro.

Madame Louise Arbourd Umuyobozi mukuru w’aya masezerano avuga ko ibiyakubiyemo bizafasha ibihugu guhangana n’ikibazo cy’abimukira mu mutekano kandi hubahirizwa uburenganzira bwa muntu. Avuga ko nta mategeko yihariye arengera abimukira azashyirwaho cyangwa amategeko ibihugu bizagenderaho, ahubwo ngo ni mu bushake bwa politike z’ibihugu.

Ibihugu bigera ku 191 byari byayemeye byose mu nama yabaye muri Nyakanga, ariko ubu ibihugu birimo USA, Australia, Hungliiya, Suisse, Israel, Austria, Repubulika ya Czech Slovakiya, Ubutariyani n’Ubudage byatangaje ko bititabira, ibindi birifata.

Madame Louise Arbourd avuga ko hari abasobanuye nabi ingingo zigize aya masezerano.

Gusa Umuyobozi mukuru avuga ko nta tegeko ririho ribikumira cyangwa risaba kubyemera, gusa ngo birababaje ko ibihugu bimwe byahunga iki kibazo.

Umunyabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterress atangiza iyi nama ku mugaragararo yavuze ko ikibazo cy’abimuira gikomeje gufata indi ntera kandi ko kitakiri ikibazo cy’igihugu kimwe, icy’Akarere cyangwa umugabane. Ngo ni ikibazo cy’Isi kigomba gushakirwa umuti ibihugu byicaye hamwe.

"Biba bibabaje igihe cyose igihugu gihisemo inzira itandukanye n’iy’ibindi, Igihe igihugu cyirengagije ikibazo rusange Isi ihuriyeho, birababaje kandi kuba hari aho zimwe mu ngingo ziyagize zasobanuwe nabi nyamara ntaho ategeka ibihugu kuyakurikiza. Nta burenganzira bushya bw’abimukira ashyiraho, ntacyo ategeka ibihugu gukora.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo