Igor Mabano yahakanye ibyo kuba ari muri Kina Music

Igor Mabano atangaza ko akiri umuhanzi wigenga, agahakana iby’abavuga ko aba muri label ya Kina Music iyobowe na Clement Ishimwe.

Ibi Igor yabitangaje kuri uyu wa mbere ubwo yari mu kiganiro The Turn Up Show kuri Tv10 aho yari yazanye video y’indirimbo "Back" avuga ko abibwira ko aba muri label ya Kina Music atari byo ahubwo ko Clement bakorana nk’undi wese ugira icyo akora ku muziki we.

Abavuga ko Igor Mabano yaba ari muri Label ya Kina Music babishingira ahanini ku kuba indirimbo ze ziheruka "Iyo utegereza" na "Back" zanakunzwe cyane ariho yazikoreye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo