Habonetse indi mibiri itanu y’abarwanyi ba FDRL mu kibaya cya Congo

Ingabo z’u Rwanda zatangaje ko nyuma y’imibiri ine y’abaguye mu gitero cyagabwe n’umutwe wa FDLR mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu kuri ubu hari indi mibiri itanu yabonetse mu kibaya cya Congo yo muri aba barwanyi.

Ibi Ingabo z’u Rwanda kandi zinabishingiraho zinyomoza amakuru y’ibitangazamakuru mpuzamahanga bivuga ko u Rwanda arirwo rwateye Congo mu kurwana na FDLR.

Hamwe n’inzego z’Ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba bizeza abaturage ko umutekano ubungabunzwe ariko bakanasabwa kuba maso bagatanga amakuru kare ajyanye n’umwanzi w’igihugu.

Colonel Muhizi Pascal ukuriye ingabo z’u Rwanda mu turere twa Rubavu, Rutsiro na Nyabihu ari mu nteko y’abaturage mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu ahaherutse kubera igitero cyagabwe na FDLR nkuko abivuga, anyomoza abavuga ko ingabo z’ u Rwanda zagiye muri Kongo Kinshasa muri iki gitero ngo kuko abateye aribo baguye ku butaka bw’u Rwanda.

Uretse kuba Colonel Muhizi asobanurira abaturage iby’iki gitero, anatangaza ko nyuma y’imibiri yabonetse ine y’abaguye muri iki gitero hongeye kuboneka n’indi mibiri itanu mu kibaya cya kongo Kinshasa.

Yaba inzego z’umutekano zirimo Colonel Muhizi Pascal ndetse n’ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba bahuriza ku gusaba abaturage kuba maso bagakaza amarondo ariko bakanagenzura abajya muri Congo Kinshasa bakora ibikorwa bitemewe n’amategeko birimo ubucuruzi bwa magendu.

Igitero igisirikare cy’u Rwanda kivuga ko cyagabwe na FDLR mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu cyagabwe ku itariki ishyira iya 10 Ukuboza 2018.

Amakuru avuga ko abarwanyi bateye bari hagati ya 30 na 40 hakaba hamaze kumenyekana icyenda bahasize ubuzima n’undi muturage umwe wakomeretse ariko igisirikare cy’u Rwanda kikavuga ko we, ubu ubuzima bwe bumeze neza.

Kuri ubu abayobozi bo mu nzego z’ibanze muri aka gace basabwe gukaza amarondo no gukuraho imbogamizi zo guhanana amakuru.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo