Perezida Kagame yasabye abanyarwanda gukomeza kugira ishyaka ryo guteza imbere igihugu

Perezida wa Repubulika Paul Kagame arasaba abanyarwanda gukomeza kugira ishyaka ryo guteza imbere igihugu, badahanze amaso ibindi bihugu bidindiza nkana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano bihuriyeho kubw’inyungu zabyo.

Muri iyi nama y’umushyikirano, Perezida Kagame yashimiye intambwe abanyarwanda bamaze gutera mu iterambere rishingiye ku ngingi zitandukanye, ageze ku buhahirane ndetse n’ububanyi n’andi mahanga uherutse kumvikana mu ijambo rye ubwo yasozaga imyitozo yo kurasa mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare I Gabiro taliki ya 11 Ukuboza 2018 ko abatifuriza u Rwanda ibyiza bizashirira mu magambo.

Perezida Kagame kandi ko hari amasezerano ashyirwaho mu rwego rwo guteza imbere igihugu n’Akarere muri rusange, gusa ngo bamwe bagashyira imbere inyungu zabo bwite.

Perezida Kagame udahwema gukangurira abanyarwanda ko ari bo zingiro ry’iterambere ry’igihugu, avuga ko ari byiza gukorana n’andi mahanga. Gusa ngo ku bihugu cyane cyane ibituranyi, bikora ibihabanye n’amasezerano yumvikanyweho, agamije guteza imbere Akarere kubigisha ni uguhozaho, ariko ngo iyo ukomeje kugoragoza umuturanyi mubi akinangira, ingaruka niwe zigarukaho.

Iyi nama y’igihugu y’umushyikirano iri kuba ku nshuro yayo ya 16, ni urubuga abanyarwanda b’imihanda yose bunguraniramo ibitekerezo, mu nzego zitandukanye, mu rwego rwo gukomeza kuzamura imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’igihugu.

Mu nama y’umushyikirano iheruka ya 2017, hari hafashwe imyanzuro icyenda, yahujwe na gahunda ya leta y’imyaka irindwi yo kwihutisha ubukungu hagati ya 2017 na 2024.

Iyi myanzuro icyenda yibanze ku burezi, ubuzima, ubukungu n’umuco yari yagabanyijwemo ibikorwa 56. Ibikorwa 44 bingana na 80% byashyizwe mu bikorwa nkuko byari biteganyijwe. Ibikorwa 10 bingana na 18,2% ubu bigeze ku gikero kiri hagati ya 50 na 80%, naho igikorwa kimwe kingana na 1,8% cyarebanaga no kuvugurura amashuri y’ubumenyingiro, cyahuye n’imbogamizi nticyagerwaho uko byari biteganyijwe, gusa nacyo kikaba kiri mu nzira zo gukemuka.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo