Madagascar : Hakomeje gushakishwa ugiye kuyobora iki gihugu

Harabura amasaha ngo Abanye Madagascar, basubire ku biro by’amatora, mu gushaka uzegukana intsinzi yo kuyobora iki kirwa cyo mu Nyanja y’Abahinde, hagati y’abigeze kukiyoboraho, ari bo Marc Ravalomanana na Andry Rajoelina.

Ukwiyamamaza muri iki cyiciro cya kabiri cy’amatora azaba ejo kuwa Gatatu, byakozwe umuntu ku giti cye. Andry Rajoelina ashinja mukeba we Marc Ravalomanana, kuba ashaje, bityo ko yavana akarenge mu bya politiki, akajya gukama inka ze, nkuko Africanews yabyanditse.

Naho Ravalomanana we ashinja Andry Rajoelina kuba uwo gusenya no gusahura igihugu.

Impuguke mubya Politiki zitewe amakenga n’ibizava muri aya matora, kuko mu gihe uwatsinzwe yakwanga kwemera ibyayavuyemo, ibi bikaba bishobora gukurura imvururu muri Madagascar.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo