Minaloc itangaza ko hagiye kunozwa imikorere ya SACCO na VUP

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu iratangaza ko imikorere ya VUP na SACCO igiye kunozwa, mu rwego rwo kwihutisha iterambere rishingiye ku muturage.

Ni umwe mu myanzuro 10 y’inama y’igihugu y’umushyikirano ku nshuro ya 16. Nyuma y’aho iyi nama igaragarijwemo bimwe mu bibazo by’ingutu bikibangamiye iterambere ry’umuturage, birimo ibyerekeranye na gahunda zigamije kuzamura abakene za VUP zitavuzweho rumwe ku buryo zigenerwa abaturage.

Muri iyi nama y’umushyikirano, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagarutse kuri izi gahunda zigenerwa abaturage, ariko ugasanga zitabageraho uko bikwiriye. Aha, yavuze ko ziba zigamije gukura abaturage mu bukene bikaba ikibazo iyo zidindijwe.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Proffesseur SHYAKA Anastase, avuga ko muri iyi myanzuro 10 , izi gahunda zigiye kwibandwaho zikanozwa, mu rwego rwo gufasha bamwe bafite intege ariko bakennye, kwikura mu bukene.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo, abagize guverinoma bafashe imyanzuro 10 igamije kwihutisha iterambere ry’igihugu, ikubiyemo uwo :

1. Kuvugurura imitangire n’imicungire y’inguzanyo zihabwa abatishoboye, zinyuzwa mu Murenge-SACCO kugira ngo zibafashe kwivana mu bukene vuba no kwigira.

2. Kunoza imikorere y’Umurenge-SACCO muri rusange, kugira ngo irusheho kugera ku ntego yashyiriweho, no gufata ingamba zo kwishyuza vuba abayambuye.

3. Gukomeza kunoza ingamba zigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage, no kongera kureba uburyo abari mu cyiciro cya 2 cy’Ubudehe bakongera kwemererwa gukora imirimo ihemberwa, itangwa muri gahunda ya VUP.

4. Kongera ubuhunikiro bw’ibiribwa n’urutonde rw’ibyo Igihugu gishobora guhunika, mu rwego rwo kwihaza, kandi hakanozwa imikorere y’isoko ry’ibicuruzwa by’ibanze (Commodity exchange).

5. Guhuza igenamigambi n’ishyirwa mu bikorwa mu nzego zose bireba, hagamijwe kwihutisha gukemura ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira ry’abana.

6. Gufata ingamba zo gukuraho imbogamizi zikibangamira ireme ry’uburezi mu byiciro byose, uhereye ku mashuri abanza, ayisumbuye ndetse n’amakuru.

7. Gukomeza gushishikariza Abanyarwanda gukunda no kukoresha ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda), kongera ubwiza n’ubwinshi bwabyo, no gufata ingamba zituma ibiciro byabyo bibasha guhangana n’ibituruka hanze.

8. Kurushaho kwigisha urubyiruko amateka ya Jenoside no kongera imbaraga, mu kurutoza kurangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.

9. Gukomeza kubungabunga inzibutso n’ibimenyetso bya Jenoside, no gukemura ibibazo abacitse ku icumu rya Jenoside bagihura nabyo birimo ihungabana.

10. Kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’Igihugu yo kwizigamira y’igihe kirekire/Ejo Heza, no gukangurira Abanyarwanda b’ingeri zose kuyitabira.

Iyi myanzuro yose ifatirwa mu nama y’igihugu y’umushyikirano, biba byitezwe ko ishyirwa mu bikorwa mu gihe cy’umwaka. Iyafatiwe mu mushyikirano wo muri 2017, 80% ikaba ari yo yashyizwe mu ngiro 100%,

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo