CAFCC, ikipe ya Mukura VS yazamutse mu kindi kiciro

Ikipe ya Mukura Victory Sports yakoze amateka yo kugera mu kiciro kibanziriza amatsinda ya CAF confederation cup, nyuma yuko yasezereye ikipe El Hilal Obeid kuri penaliti 5 kuri 4.

Umukino wo kwishyura wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Ukuboza 2018, nyuma y’uko ubanza wari wabereye muri Sudani aho amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa.

Iminota 90 y’umukino yarangiye ari ubusa ku busa hiyambazwa za penaliti kugira ngo haboneke ikipe ikomeza. Ni umukino ikipe ya Mukura yatangiye ikina mu gice cya Mbere yugarira cyane ariko mu gice cya kabiri iza gutinyuka irasatira.

Mukura Victory Sports yakomeje imaze gutsinda penaliti 5 kuri 4 z’ikipe ya El Hilal Obeid, Mukura ikomeje mu kiciro kibanziriza amatsinda (Playoffs) ya CAF confederation cup.

Iyi kipe ishobora kuzahura n’imwe mu makipe yasezerewe muri Champions league yayisezerera ikajya mu kiciro cy’amatsinda ya CAF confederation cup.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo