RadioTv10 yahembye indirimbo yakunzwe cyane mu mwaka wa 2018

Mu kiganiro "The Turn Up" cyo kuwa 2 Mutarama uyu mwaka kuri Tv10, niho hatangiwe igihembo ku ndirimbo "Everything" y’umuhanzi Uncle Austin na Meddy, yatowe kurusha izindi zigera kuri 10 zari zihatanye ku mbuga nkoranyambaga ra RadioTv10, mu gihe gisaga ukwezi.

Umuyobozi wa RadioTv10, Bagirishya Jean de Dieu yashimiye intambwe umuziki nyarwanda ugenda utera by’umwihariko imbaraga Meddy na Austin bashyize mu ikorwa ry’indirimbo EveryThing byanayihesheje kwegukana iki gihembo, anaboneraho kumenyesha ko imikino n’imyidagaduro biri mu murongo Radiotv10 yihaye.

Meddy na we yatangaje ko ubwo bakoraga amashusho y’indirimbo, yatitiraga ibintu byaje kumuviramo kurwara kuko akigera muri Amerika aho aba, basanze arwaye Malaria babanza kumwitaho.

Austin na we yatanngaje ko yishimye cyane kuko iki ari cyo gihembo cya mbere
atwaye kuva yakwinjira mu muziki.

Ku ikubitiro ubwo Radio10 yashingwaga muri 2004, igihembo nk’iki ariko noneho mu ndirimbo z’amajwi gusa, cyegukanywe na Mani Martin ubwo indirimbo Urukumbuzi yabaga iy’umwaka ihize izindi byari bihatanye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo