Byakumvikana gute ko iriya itari ikarita itukura- Jurgen Klopp

Jurgen Klopp umutoza w’ikipe ya Liverpool ntiyanyuzwe n’ikemezo cy’umusifuzi wanze gutanga ikarita itukura ku mukinnyi wa Manchester City ,Vincent Kompany ngo kuba atayihawe biri mu byatumye ikipe ye itsindwa ibitego 2-1.

Ni mu mukino wahuje ikipe ya Manchester City na Liverpool FC kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Mutarama 2019.

Umusifuzi yanzuye ko Kompany ahabwa ikarita y’umuhondo kubera gukinira nabi Mohamed Salah amutera "Takkle’ y’ukuguru 1 ku munota wa 31.

Kuri Klopp we ngo iryo kosa ryari rikwiye kumuhesha ikarita itukura kuko ibyo yabonye ari uko yasimbukiye Mo Salah nabi n’amaguru yombi akamuhamya ku kagombambari.

Kompany yaje gusimburwa ku munota wa 88 umwanya we winjirwamo na Nicolas Otamend, Nyuma y’umukino Jurgon Klopp yabwiye Sky Sports ko byamutangaje.

Ati” Ndamukunda cyane Vincent Kompanyi ariko byakumvikana gute ko iriya itari ikarita itukura ?”

“Niwe muntu wari woroheje mu bwugarizi igihe afunga ..Ariko ubonye uko yamukiniye ntawakumva uburyo umusifuzi atabonye nk’ibyo nabonye”

Umukino warangiye Manchester City igabanyije ku kinyuranyo cy’amanota ikipe yarushaga andi makipe kuko ikinyuranyo cyavuye ku manota 7 Kigera ku manota 4. Ni nyuma yuko yinjijwe ibitego 2-1.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo