Rubavu : Imyaka ibaye umunani bategereje ingurane z’ibyangijwe n’ibikorwa by’imiyoboro y’amashanyarazi

Kwishyura ibyangijwe n’ibikorwa remezo binyuze mu ma banki mu Karere ka Rubavu, bikomeje gutuma bamwe basiragira mu mayira imyaka igashira indi igataha.

Kwishyuza ibyangijwe n’ibikorwa remezo birimo imiyoboro y’amashanyarazi imyaka ikagera mu munani, bagasobanurirwa ko konti yanditse nabi ni bimwe mubyo abaturage bo muri aka Karere bavuga ko bibarambiye.

Ibi babihera ku kuba amafaranga bishyuza bamwe, amaze kwikuba inshuro ebyiri kubwo gusiragira mu mayira bafunguza amakonti bibwira ko amafaranga azaza umwaka ugashira undi ugataha.

Abaganiriye na RadioTv10 mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rubavu basaba ko bahabwa amafaranga y’ibyangijwe bakaruhuka ingendo zo kujya kuyishyuza.

Igoona Stephen, Umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi mu Karere ka Rubavu avuga ko ibibazo by’aba baturage abizi, gusa ngo kuba bimaze imyaka myinshi byatewe no kuba badafite ibyangombwa byuzuye byo kubikuza amafaranga.

Ikindi kandi ni bimwe mu bigo by’imari usanga bidakorana neza na ba n’abagomba kwishyura kuko hari ubwo babona ubutumwa bw’amafaranga y’abantu bakaryumaho bigatuma ba nyirayo bahora mu mayira kubera imikoranire itanoze.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo