Mu Ntara y’Uburasirazuba ruswa yakwa abaturage yiganje cyane mu bikorera no mu nzego za Polisi

Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency International Rwanda mu mwaka wa 2018 bwagaragaje ko mu Ntara y’Uburasirazuba ruswa yakwa abaturage yiganje cyane mu bikorera no mu nzego za Polisi.

Ubuyobozi bw’iyi Ntara buvuga ko bugiye gushyira imbaraga ku kurwanya iyi ruswa binyuze mu nama ngishwanama ku kurwanya ruswa mu nzego z’ibanze kuko ubusanzwe zidakora neza, bigatuma ruswa yakwa abaturage ku bwinshi.

Ni ingingo igarukwaho n’uyu muryango urwanya ruswa n’akarengane, uvuga ko hakurijwe aya mafaranga yatanzwe n’abaturage bigaragara ko abanyarwanda benshi bigomwe ibyari kuzabateza imbere birimo kugurisha imirima, amatungo n’ibindi maze babyihera ababatse ruswa.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo