Ngoma : Barinubira Ubuyobozi bubamenera inzoga biyengera

Bamwe mu baturage mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Jarama barinubira Ubuyobozi bubamenera inzoga baba benze nta mpamvu zifatika, bigatuma bagwa mu gihombo gikabije mu gihe ariho baba biteze iterambere.

Abaturage baganiriye na RadioTv10 batuye mu Murenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma bagaragaza ko Ubuyobozi bw’Umurenge bubamera inzoga z’ibitoki, zizwi nk’urwagwa benga, bikabashyira mu gihombo gikomeye, ibitoki benga bavuga ko baba babiguze mu nguzanyo bakuye muri banki, aha niho bahera basaba kurenganurwa, ngo naho ubundi bazakomeza kubihomberamo.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jarama, Ndayambaje Emmanuel ntiyemeranya n’ibivugwa n’aba baturage, we avuga ko inzoga zimenwa ari iz’inkorano zishyiramo imisemburo, naho iza gakondo zisanzwe ngo ntizimenwa.

Iki kibazo cyo kumena inzoga z’abaturage muri iyi Ntara bikozwe na bamwe mu bayobozi, ntabwo ari ubwa mbere cyumvikanye mu itazamakuru, kuko usibye aba baturage, mu Karere ka Ngoma mu mpera z’umwaka ushize wa 2018, bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana bumvikana kuri RadioTv10 binubira iki kibazo cyo kubamenera inzoga baba bitezeho amaramuko.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo