Rayon Sports yatandukanye n’abakinnyi bayo 2, ihagarika Djabel Manishimwe Ukwezi kose

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwatangarije RadioTV10 ko bwafashe umwanzuro wo gutandukana n’abakinnyi bayo 2 ishinja imyitwarire itari myiza yo guta akazi inahanisha umwe kumara ukwezi adakina.

Abo bakinyi birukanwe ni Mutsinzi Ange Jimmy na Nova Bayama, na Manishimwe Djabel wahanishijwe kumara igihe kinagan n’ukwezi adakina.

Mu Cyumweru gishize nibwo ikipe ya Rayon Sports yakinnye umunsi wa 13 n’ikipe ya Musanze FC ndetse inayitsinda ibitego 2-1.

Ku rutonde rw’abakinnyi 18 yagaombaga kujyana haburagaho abakinnyi 2. Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi abo 2 nta mpamvu zifatika zatumye bataboneka kuko batari babimenyesheje ubuyobozi bw’ikipe.

Mutsinzi Ange Jimmy ni umwe mu bakinnye babuze ku munota wa nyuma, hari hashize iminsi asabye abayobora Rayon Sports kumwongerera amasezerano mbere yo kongera kumukinisha kuko ayo yari afite yarangiye ku wa 31 Ukuboza 2018.

Muhirwa Frederick, umuyobozi wungiririje mu ikipe ya Rayon Sports yavuze ko kwanga gukina uyu mukino byatumye banzura ko batanduakanye nawe.

Ange Mutsinzi wahagaritswe yiyongeraho Nova Bayama nawe ushinjwa guta akazi kuko we yari asigaje amezi arindwi ku masezerano ye.

Manishimwe Djabel ashinjwa ko yaba yarinjiye muri gahunda zo gushaka ibyangombwa bimufasha indi kipe ku mugabane w’uburayi ubuyobozi bw’ikipe butabizi.

Ngo yavuye mu mwiherero ubwo Musanze FC yari gukina tariki ya 12 Mutarama 2019, agiye muri Kenya gushaka ibyangombwa bimwemerera kujya mu igeragezwa i Burayi.

Ibyo byatumye ikipe ya Rayon Sports yanzura ko imuhagaritse mu gihe kingana n’ukwezi nubwo yamaze kwandika asaba imbabazi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo