Muhadjiri Hakizimana yanyomoje imyitwarire idahwitse yamuvuzweho

Muhadjiri Hakizimana , Rutahizamu w’ikipe ya APRFC yabwiye RadioTV10 ko ibyamuvuzweho mu mpera z’umwaka wa 2018 hakanahwihwiswa ko byamuviriyemo guhagarikwa igihe kitazwi no kutitabira imyitozo y’ikipe ya APRFC bitari ukuri.

Mu ntangirio za 2019 ubwo APRFC na MukuraVS ziteguraga gukina umukino w,ikirarane , humvikanye amakuru atari meza yakwirakwiye avuga ko uyu mukinnyi kubera ko yagaragaje imyitwarire idahwitse mu mpera z’umwaka no kutumvikana n’umutoza yahagaritswe gukina mu gihe kitazwi.

Iyo myitwarire ya Muhadjiri na Mugenzi we Iranzi Jean Claude n’abakinnyi muri rusange ba APRFC yagarutsweho n’umutoza Jimmy mulisa, asaba itangazamakuru kubagira inama kuko akazi ke k’ubutoza katajyanye no gucunga imyitwarire yabo (Umupolisi).

Avugana na RadioTV10, Muhadjiri Hakizimana yanyomoje ibyamuvuzweho yemeza ko byatewe n’imbogamizi zo guhanahana amakuru mu buryo bunoze.

Ati “ Icyo navuga hari igihe habaho gushyikirana kutameze neza (Communication), nari ndwaye. Umukino na Mukura wabaye ntari gukora imyitozo . Iyo umuntu arwaye ntabwo yakina …Ntabwo umutoza yari kunshyira ku rutonde ntafite imyitozo , ntabwo nzi umuntu wampagaritse gusa ndi mu ikipe nubwo nemera ko nahagaritswe”

Kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya APRFC yakoze imyitozo yitegura ikipe ya Espoir FC ku munsi wa 14 wa shampiyona ,Muhadjiri nawe yakoze imyitozo nk’abandi bakinnyi gusa ntiyizeye neza niba azakina uwo mukino.

Ku ruhande rwa Jimmy Mulisa yabwiye itangazamakuru ko umwuka ari mwiza hagati y’ubuyobozi bw’ikipe n’abakinnyi. Ibyo bikaba bitandukanye n’ibyo yabwiye itangazamakuru ku mukino w’ikirarane iyi kipe yakinnyemo na Mukura Victory Sports.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo