Yannick Mukunzi yatangaje ingamba nshya azajyana muri Suwede

Yannick Mukunzi, umukinnyi wakuriye mu ikipe ya APRFC ariko akaba yaraje kuyivamo yekerekeza mu ikipe ya Rayon Sports mu mwaka wa 2017, yatangarije RadioTV10 ingamba nshya azahagurukana yerekeza gukina mu ikipe ya Sandvikens IF ikina mu cyiciro cya gatatu muri Suède.

Hari hashize igihe kitari gito yarumvikanye nayo .Nk’uko byari byatangajwe mbere, icyari gisigaye ni uko iyi kipe yari ikiri mu biganiro n’ikipe ya Rayon Sports ubundi ibiganiro ku mpande zombi byagenda neza akazayerekezamo muri Mutarama 2019.

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wungiririje mu ikipe ya Rayon Sports Muhirwa Fred ngo byamaze gukemuka, igisigaye ni uko azakina imikino 2 ikipe ya Rayon Sports ifite imbere. Nimara gukinwa azahaguruka mu Rwanda yerekeze muri iyo kipe tariki ya 23 Mutarama 2019.

Aganiriza RadioTV10, Yannick Mukunzi yasobanuye ko azerekeza muri Suwede afte imigambi izamufasha kurenga ku rwego agezeho.

Ati “Ntabwo ngiye hariya ngo nzahite ngaruka, ngiye hariya kugira ngo ndwane ishyaka ngere kure hashoboka”

Amasezerano Yannick Mukunzi azagirana n’ikipe azarangira mu gihe kingana n’umwaka umwe gusa.

Nubwo amasezerano y’umwaka umwe adahagije ku mukinnyi wifuza kugera ku rundi rwego, yavuze ko uwo mwaka azawubyazamo umusaruro kuko igihugu agiyemo kuri we mu gihe kingana n’uwo mwaka azahamara bishoboka ko azba yamaze kumenywa n’andi makipe akomeye yo ku mugabane w’Uburayi.

Uretse ikipe ya APRFC yakuriyemo n’ikipe y’Amavubi yamenyekanyemo cyane , Yaramaze umwaka umwe akinira Rayon Sports nyuma yuko yari yatandukanye na APRFC bapfuye kumukoresha nta masezerano afite .

Mu kiganiro uyu mukinnyi yatanze ubutumwa ku muryango mugari wa Rayon Sports avuga ko abakunda kandi ko azakomeza kbazirikana muri byose nk’umuryango.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo