Amajyepfo : Bavuga ko kudatera imbere babiterwa no kutagira umuriro w’amashanyarazi

Abaturage batandukanye bo mu Ntara y’Amajyepfo bemeza ko kuba nta muriro w’amashanyarazi urangwa mu duce batuyemo bigira uruhare mu kudindira ry’iterambere ryabo, bagasaba ko bawugezwaho.

Nko mu Karere ka Nyanza bavuga ko gafite umuriro w’amashanyarazi ku kigero cya 31 %, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kajyambere Patrick avuga ko bafatanyije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu bagenda bawugeza ku baturage uko ubushobozi bugenda buboneka.

Biteganyijwe ko biratarenze mu 2024 abanyarwanda bose bazaba bafite amashanyarazi, aho kuri ubu abayafite babarirwa hejuru gato ya 40%.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo