Hatangajwe urutonde rw’abakinnyi b’u Rwanda bazitabira isiganwa “Tour de l’Espoir”

“Tour de l’Espoir” ni amasiganwa ategurwa n’itsinda ry’Abafaransa bagamije kuzamura impano z’abakiri bato by’umwihariko ku batarengeje imyaka 23 muri uyu mukino.

Iri siganwa , muri uyu mwaka rizaba ribaye ku nshuro ya Kabiri. Rizatangira tariki ya 4 Gashyantare 2019 risozwe tariki ya 9 Gashyantare rimaze kuzenguruka ibice bitandukanye mu gihugu cya Cameroun.

Ikipe y’u Rwanda itozwa na Sterling Magnel ndetse na Sempoma Felix izitabira iri siganwa ,kuri iyi nshuro aba batoza bamaze gukora urutonde rw’abakinnyi b’u Rwanda bazitabira iri siganwa.

Urwo rutonde ruyobowe na Mugisha Samuel uheruka kwegukana kamwe mu duce twa Tour de l’espoir yo mu mwaka wa 2018, bifasha mugenzi we Areruya Joseph kwegukana umwanya wa mbere ku rutonde rusange.

Mugisha Samuel yabwiye IGIHE ko intego bazajyana muri Cameroun ari ukwisubiza umwenda w’umuhondo, bagakomeza kuyobora Afurika mu mukino wo gusiganwa ku magare.

Mugisha Samuel na Munyaneza Didier bari kuri urwo rutonde bazaba banavuye mu rindi siganwa rya “La Tropicale Amissa Bongo” rizenguruka igihugu cya Gabon.

Urutonde rw’abazahagararira u Rwanda muri Tour de l’espoir
1. Samuel Mugisha
2. Moise Mugisha
3. Samuel Hakiruwizeye
4. Didier Munyaneza
5. Yves Nkurunziza
6. Eric Manizabayo

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo