Gatabazi Jean Marie Vianney yijeje ko bagiye gukurikirana ikibazo cy’imibereho mibi yugarije Gicumbi FC

Gatabazi Jean Marie Vianney ,umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru yatangaje ko ubuyobozi bugiye gukurikirana ikibazo cy’imibereho mibi yugarije abakinnyi b’ikipe ya Gicumbi FC.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Mutarama 2019 ,nibwo hacicikanye amafoto ku mbuga nkoranyambaga yerekana ishusho y’imibireho mibi ikipe ya Gicumbbi FC ibayemo hashingiye ku nyubako irangwamo umwanda icumbitswemo n’abakinnyi b’ikipe ya Gicumbi FC.

Ayo mafoto yafowe na Igihe.com yerekana ko iryo cumbi ribangamiye ubuzima n’imibereho y’abakinnyi ku buryo bigoranye ko babasha gutanga umusaruro mwiza akarere ka Gicumbi n’intara y’Amajyaruguru bayitezeho.

Gicumbi FC ni ikipe y’akarere ka Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru, iyi kipe iri gukina shampiyona yo mu cyiciro cya mbere hano mu Rwanda. Iriho kugira ngo ifashe mu kuzamura akarere ka Gicumbi n’intara y’amajyaruguru mu iterambere rya Siporo.

Nyuma y’icicikana ry’ayo mafoto, abinyujije kuri Twitter , umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru, Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney yanditse ko bagiye gukurikirana iby’icyo kibazo.

Ati “Birababaje kandi biteye agahinda ,ntabwo rwose twabona icyo turenzaho. Ikipe nubwo yaba yaragenewe amafaranga macye ariko ntibyumvikana ukuntu babaho mu buzima nka buriya ngo basabwe gutsinda. Tubijeje ko bikurikiranwa amategeko n’amabwiriza bizakurikizwa”

Iyi kipe iri ku mwanya wa 13 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 12, mu mikino 13 imaze gukina yatsinzemo imikino 3,inganya 3,itsindwa 7, yinjiza ibitego 7, yinjizwa 18 ifite umwenda w’ibitego 11. Nta kwivugurura kubayeho ishobora kuzamanuka mu cyiciro cya Kabiri.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo