Bimenyimana Bon Fils Caleb yavuze ko atanyuzwe n’ibihano Ferwafa iherutse kumufatira

Aganira na RadioTV10 ,uyu Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports wavuye mu bihano yari yarafatiwe na komite ishinzwe imyitwarire mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yatangaje ko nubwo yavuye muri ibyo bihano atanyuzwe na byo.

Ibyo bihano yabihanwe nyuma yuko aherutse gukubitira umufana w’ikipe ya Sunrise FC mu kibuga.

Ibi byabaye tariki ya 01/11/2018 mu mukino w’umunsi wa Gatatu wa Shampiona 2018/2019 wahuje ikipe ya Sunrise FC n’ikipe ya Rayon Sports i Nyagatare.

Ubwo uwo mukino wari ugeze hagati, umufana wa Sunrise yinjiye mu kibuga, asatira abakinnyi ba Rayon Sports, bituma Bonfils Caleb amukubita umugeri agwa hasi, Nyuma akanama ka Ferwafa gashinzwe imyitwarire kanzuye ko Caleb ahagarikwa imikino ine ndetse agatanga n’ihazabu y’amafaranga 30,000 Frws.

Ibihano yabigiyemo ahereye ku mu mukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona abivamo ku munsi wa 11 wa shampiyona.Ubwo yaganiraga na RadioTV10 kuri uyu wa 10 Mutarama 2019 yavuze ko yahanwe mu buryo atishimiye.

Ati “ Umufana yarinjiye mu kibuga ndidefanda(yihagararaho) havamo kumpagarika nyuma y’imikino ingahe nakinnye (3) bampagaritse tugeze aho ikipe yarinkeneye cyane. Iyo baza kumpagarika mbere ariko batampagaritse ku mikino twari gukina na APRFC, AS Kigali na Police FC..Navuga ko ntabyo nakiriye ibintu bakoze”

Kuri we ngo yarakwiye guhanwa akimara gukubita uwo mufana batamuretse ngo agere ku munsi wa 7 wa shampiyona.

Bimenyimana ntiyemera amakosa yahaniwe avuga ko amakosa yari ay’umufana wamusagariye ndetse akemeza ko uwo mufana yaje kumusanga akamusaba imbabazi ariko FERWAFA ntibihe agaciro.

Ati “...Nuriya mufana wenyine nyuma yaje kunshaka arambwira ngo mbabarira narakosheje, nagusize mu bintu utari ukwiye kujyamo ..Twaravuganye n’uriya mufana, gusa FERWAFA ibyo yahisemo ni ibyo nyine”

Mu kiganiro, Bimenyimana Bon Fils Caleb ntiyemera imyitwarire mibi yahaniwe, ubu amaze guhabwa amakarita 2 atukura kuva Shampiyon yatangira, aramutse ahawe ikarita itukura ya gatatu yahita agongwa n’itegeko rya FERWAFA rimuhagarika gukomeza gukina shampiyona kugeza ishoje umwaka w’imikino.

Nubwo iryo tegeko ryahozeho, uyu mukinnyi ashyira mu majwi abasifuzi na FERWAFA akemeza ko ayo mabwiriza bayashyizeho kubera amakarita 2 amaze guhabwa.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo