Bamwe mu baturage bavuga ko ubuyobozi butabahaye amakuru ku byiciro by’Ubudehe

Bamwe mu baturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru bashinja ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kuba zitarabasobanuriye akabari k’ibyiciro by’ubudehe, ari nabyo ngo byatumye abaturage batabiha agaciro kanini, ubu bikaba bikomeje kubagiraho ingaruka mu mibereho yabo ya buri munsi.

Aba baturage bavuga ko bakennye kandi bakaba nta bufasha bundi bizeye buturutse kuri Leta bagendeye ku byiciro by’ubudehe barimo bitabemererera kunganirwa na Leta.

Umwe mu baganiriye na Radiotv10 yagize ati “Iyo bagushyize mu kiciro cya gatatu ntacyo leta yakumarira, kandi nk’ubu ndakennye sinshobora no kubona mitiweli ariko ntacyo leta yamarira, ni ukuri ikiciro ndimo kirambangamiye bikomeye kandi nta ruhare nabigizemo”.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa ibyiciro bine by’ubudehe aho umubare munini w’abaturage bari mu cyiciro cya gatatu kitagenerwa ubufasha na leta.

Mu ntara y’Amajyaruguru abari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ni 18,0%, abo mu cyiciro cya kabiri ni 33,2% abari mu cya gatatu ni 53,9% mu gihe abaherwe ari 0,2%.

Kuba umuvuduko wo kugabanya ubukene waracumbagiye bishoboka ku kigero cya 0,9% gusa mu myaka ishize mu gihe ahandi byihuse kuko nko muri 2005/2006- kugeza 2010/2011 umuvuduko w’igabanyuka ry’ubukene wageraga kuri 12%, inzego zibifite mu nshingano zemeza ko amakuru atari yo ku bagomba gufashwa abifitemo uruhare kimwe mu bizitonderwa mu kuvugurura ibi byiciro by’ubudehe.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo