Rubavu : Hari aho isuku yabaye amateka

Umuco w’isuku mu bice by’icyaro nko mu Murenge wa Cyanzarwe ushobora kuba amateka ku mpamvu bamwe batanga z’umwanya wababanye muto.

Mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu, hagaragara ku bwinshi muri izi ngo ni umwanda ku mbuga no ku bwiherero. Ndetse hari n’ahagaragara ko basasa inzitiramibu, bavuga ko kubura umwanya ari imwe mu mpamvu batanga zibatera uyu mwanda.

Habyarimana Gilbert uyobora Akarere ka Rubavu avuga ko uyu muco wo kutagira isuku ukwiye gucika hatagize impamvu ni imwe itangwa y’urwitwazo.

Nubwo bamwe batanga impamvu yo kubura umwanya n’ubukene nk’intandaro y’umwanda, hari n’abemeza ko bamwe batagiha agaciro isuku irimo gukubura, gutunganya aho kuryama ,ubwiherero nkuko byahoze mbere, bakabiterwa n’ubunebwe nubwo bishobora kubakururira indwara ziturutse kuri uwo mwanda.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo