Just Family bashyira mu majwi Aba Djs kuba ku isonga mu badateza imbere indirimbo z’Abanyarwanda

Itsinda rya "Just Family" bavuga ko kuba indirimbo zitagera kure biterwa nuko abakwiye kubigiramo uruhare batabikora.

Aha bibanze ku ba Djs cyane, ariko bavuga n’abanyamakuru, aba Producers, promotors n’abandi bafite uruhare mu kuzamura umuziki w’abanyarwanda batabikora uko bikwiye.

Aba bahanzi bavuga ko bikwiye ko abahanzi bakwiye kwishyira hamwe nk’uko abandi nko muri Nigeria babigenje kugira ngo umuziki ukomeze gutera imbere ugere ku rundi rwego.

Just Family ibi babitangaje ubwo bari bari mu kiganiro The Turn Up kuri Tv10 kuwa mbere w’iki cyumweru.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo