Zimbabwe : Mnangagwa yategetse ko hafatwa abashinzwe umutekano bagaragaye bakubita umugabo

Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa yategetse ko hafatwa abashinzwe umutekano bagaragaye bakubita umugabo ukiri muto bari bataye muri yombi.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Manangagwa yavuze ko yumijwe n’inkuru yarebye ku gitangazamakuru mpuzamahanga cya Sky News, aho umugabo wari wambaye amapingu mu maguru yakubitwaga inshuro nyinshi ku mutwe.

BBC itangaza ko Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu muri Zimbabwe, ushinja abasirikare kuba barakoze ibikorwa byo kubangamira abigaragambyaga by’umwihariko, ko umunani bishwe mu cyumweru gishize baraswa amasasu ya nyayo.

Abaturage ba Zimbabwe bamaze iminsi bigaragambya kubera ibiciro by’ibikomoka kuri petelori byazamutse. Igisirikare cya Leta kikaba gishinjwa gukorera iyicarubozo abigaragambyaga.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo