Indwara za kanseri zikomeje kwiyongera mu Rwanda

Indwara za kanseri zikomeje kwiyongera mu Rwanda

Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC ntikigaragaza impamvu zishobora gutera kanseri ariko kigaragaza bimwe mu byongera ibyago byo kurwara iyi ndwara nkuko bitangazwa na Marc Hagenimana akuriye ishami rirwanya indwara za kanseri muri RBC.

Bamwe mu bakize kanseri nyuma yo kubimenya kare bakivuza, bavuga ko ubukene buri kw’isonga mu gutuma kanseri ihitana umubare munini mu Rwanda .

Marc Hagenimana ahera aha asaba abanyarwanda kujya bipimisha bakamenya uko imibiri yabo ihagaze hakiri kare ngo kuko uko umuntu atinda kuyivuza ariko kanseri ikura bikazamura ubushobozi bw’amafaranga bukenerwa mu kuyivura .

RBC kandi igaragaza ko uku kutamenya ko wafashwe na kanseri aribyo bituma ikomeje kwiyongera mu ngeri zose z’abanyarwanda. Icyakora RBC ntigaragaza ikigero cy’ubwiyongere bwa kanseri mu Rwanda.

Kuri ubu ikigo cy’ubuzima RBC kibarura ibihumbi 8263 by’abarwayi baganye amavuriro avura kanseri kuva mu mwaka wa 2011,umubare ariko ushobora kwiyongera kuko ngo abenshi mu banyarwanda batagana kwa muganga bivuza mu buryo bwa gakondo kubera kudasobanukirwa.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS ritangaza ko milliyoni 8.2 z’abatuye isi bahitanwa na kanseri buri mwaka, OMS kandi igaragaza ko indwara ya kanseri muri rusange yihariye 13 % by’imfu kw’isi buri mwaka,kandi inakomeje kwiyongera ku kigero cya 70 % ,kuko buri mwaka havuka ubwoko 100 bushya bwa kanseri.

Insanganyamatsiko mpuzamahanga y’uyu mwaka wa 2017 yo kurwanya kanseri kuri uyu wa 6 taliki ya 04 ukwezi kwa 2 iragira iti,turashoboye,ndashoboye dufatanye turwanye kanseri we can I can mu rurimi rw’icyongereza.