Minisiteri y’ibidukikije yiyemeje kunoza umusaruro w’amashyamba

Minisiteri y’ibidukikije mu Rwanda ivuga ko ishyize imbere gahunda yo gushikariza abaturage bafite amashyamba kuyahuriza hamwe kugira ngo biteze imbere umusaruro wayo.

Abaturage baganiriye na Radio10 na Tv10 batuye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Fumbwe, mu Kagali ka Sasabirago, baravuga ko nyuma yo kubona umusaruro wabo w’amashyamba utari mwiza, ndetse no kuba kenshi baranayasaruraga nabi, ngo bahisemo kwibumbira mu makoperative nyuma yo kubishikarizwa na leta, iyi gahunda nshya yaje mu rwego rwo kongera umusaruro wayo, gusa ngo byaragoranye kugira ngo abaturage bamwe babyumve.

Bwana Dr Vincent Biruta Minisitiri w’Ibidukikije mu Rwanda avuga ko Leta ifite gahunda yo gukomeza guteza imbera amashyamba binyuze mu gushikariza abaturage kwibumbira mu makoperataive kugira ngo babone umusaruro mwiza ndetse ni no mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere cyane ko iyi ntara y’Uburasirazuba ikunda kwibasirwa n’izuba ryinshi bityo ngo aya mashyamba akazafasha gukurura imvura.

Ubusanzwe 68% by’amashyamba ni ay’abaturage naho 27% by’amashyamba y’u Rwanda ni aya leta.

Ni mu gihe Leta ifite gahunda yo gukomeza guteza imbere gutera amashyamba, ku buryo mu mwaka ubuso bw’u Rwanda 30% byabwo buzaba buteyeho amashyamba ariko ngo ikigamije cyane ni ukunoza umusaruro w’ayamashyamba.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo