Trump yatangaje ko agiye kongera kubonana na Kim Jong Un wa Korea

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko inama ya kabiri izamuhuza na Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru izabera muri Vietnam.

Iyi nama iteganyijwe kuba guhera tariki 27-28 Gashyantare 2019, igiye kuba nyuma y’ibiganiro byabahurije muri Singapore muri Kamena 2018.

CNN yanditse ko kuwa Kabiri aribwo Trump yatangaje ibirebana n’igihe azongera guhurira na Kim, yari mu muhango wo kugeza ku bagize Inteko Ishinga Amategeko ijambo rye rya mbere muri uyu mwaka, ryagarutse ku bikorwa byakozwe n’ibiteganyijwe.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo