Abasenateri bagaragaje imbogamizi ziri muri gahunda ya Byikorere

Nyuma yo kuganira n’abaturage no mu ntara zitandukanye, abagize inteko ishingamategeko umutwe wa Sena bagaragaje ko hakiri imbogamizi zijyanye no gukoresha ikoranabuhanga hifashishijwe Telefoni ngendanwa, by’umwihariko muri gahunda ya "Byikorere.

Mu gihe leta y’U Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu gushishikariza abaturage kwikorera serivisi zose zikenera ikoranabuhanga muri gahunda ya (byikorere), yifashihwa mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza , kwireba ku byiciro by’ubudehe ndetse n’izindi serivisi zose zikenera ikoranabuhanga bakoresheje telephone ngendanwa, abasenateri bagaragaje ko mu bugenzuzi bakoreye mu ntara ndetse n’umujyi wa Kigali, abaturage benshi bagiye bagaruka ku kibazo cya murandasi (Connection) idahagije ndetse n’ibindi bibazo birimo kutagira telephoni zigezweho (zinzwi nka smart phone ) zabibafashamo.

Minisiteri y’ikoranabuhanga mu itumanaho no guhanga udushya itangaza ko ku bufatanye n’abashoramari, umuturage agiye koroherezwa uburyo bwo gutunga izo telephoni.

Muri gahunda ya "Byikorere", umuturage azajya yifashisha Telefoni ye ngendanwa yihe serivisi akeneye atarinze kwaka ubufasha, ibi bikazakuraho imbogamizi zo kudahabwa serivisi uko abyifuza nk’uko byagendaga, bajya kuzaka ku bazitangaga

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo