MINAGRI ifite gahunda yo gukuba kabiri ingufu zo kuhira imyaka mu myaka irindwi

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko ifite gahunda yo gukomeza guteza imbere gahunda yo kuhira ku buryo nyuma y’imyaka irindwi ubu buryo buzikuba kabiri.

Ibi irabitangaza mu gihe abahinzi b’umuceri mu gishanga mu Karere ka Rwamagana bishimira umushinga wo kuhira watangijwe ugamije guteza imbere umusaruro w’umuceri wajyaga utuba kubera kubura amazi ahagije.

Abahinzi bahinga umuceri mu bishanga bya Bugugu, Cyimpima na Gashara mu Karere ka Rwamagana bavuga ko ibura ry’amazi y’umuceri ryatumaga bataweza neza, ariko ngo umushinga wo kuhira uyu muceri bawitezeho kuzakemura iki kibazo.

Mbonyumuvunyi Radjbu uyabora aka Karere ka Rwamagana avuga ko ibi bigiye gutuma umusuro w’ubuhinzi wiyongera ku bwinshi ugafasha abanyarwanda muri rusange.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Musabyimana Jean Claude avuga ko abaturage bakwiye gufata neza ibikorwaremezo n’uyu mushinga wo kuhira imyaka kugira ngo batere imbere mu buhinzi.

Uyu mushinga wo kuhira imyaka watangijwe uzubakwa ku bufatana n’igihugu cy’Ubuyapani mu rwego guteza imbere ubuhinzi.

Imibare yo muri Werurwe 2017, igaragaza ko mu Rwanda huhirwa imyaka ku butaka bungana na hegitari 48,168 naho 26.5% by’ubutaka buhingwa mu Rwanda bukaba bukoresha imashini mu bikorwa byose, uhereye mu gutunganya imirima kugeza ku gusarura.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa ubutaka bwuhirwa bugera kuri hegitari 36,481 mu bishanga, hegitari 7,413 i musozi na hegitari 4,274 zuhirwa ku buso buto byikorewe n’abaturage bunganirwa na leta.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo