Abahinzi b’ibirayi barishimira uburenganzira bafite ku musaruro wabo

Nyuma y’igihe kirekire abahinzi b’ibirayi bavuga ko batejwe akajagari muri ubu buhinzi bigatuma basa nk’aho bambuwe, uburenganzira ku musaruro, ubu noneho barishimira ko ikibazo cyakemutse, ngo kuko basarura bamara kwihaza bagasagurira amasoko, mu gihe mbere bategekwaga kubigurisha bakagenerwa ibyo kurya, bakaba baranavugaga ko bitanabahaza.

Mu gihe cyashize mu ntara y’Amajyaruguru, by’umwihariko mu bahinzi b’ibirayi, ikibazo cyazaga ku isonga ni icy’uburyo bakangurirwaga kubihinga ariko byakwera bigasa nk’aho bitakiri ibyabo, kuko bategekwaga kubijyana ku makusanyirizo, nayo ngo agahita abyohereza i Kigali, baba ababihaha cyangwa ugura bike ngo acuruze akabibura.

Ibirayi ni kimwe mu bihingwa byiganje muri tumwe mu turere tw’Intara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba, bikabafasha kwihaza bakanasagurira n’ibindi bice by’igihugu.

Ingamba nyinshi zafashwe n’inzego z’Ubuyobozi zari zigamije kunoza imigendekere myiza y’iki gihingwa, benshi mu bahinzi bakaba bavuga ko zatatanze umusaruro, kuko inyungu nyinshi yabonwaga n’abatazi uko banahinga ibirayi, ababihinze bakifuza n’ibyo kurya bakabibura, kugeza n’ubwo byaboreraga mu mirima batemerewe kubikura, bityo bagashimira inzego zatahuye iki kibazo kuko ngo benshi bari bagiye kureka kubihinga.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo