Polisi ya Uganda yataye muri yombi itsinda ry’abanyamakuru ba BBC

Polisi ya Uganda yataye muri yombi itsinda ry’abanyamakuru ba BBC mu murwa mukuru Kampala, barimo bakora iperereza ku icuruzwa ry’imiti ya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ibiro ntaramakuru, Reuters bisubiramo amagambo ya Ofwono Opondo, umuvugizi wa leta ya Uganda, yavuze ko yasabye ko iri tsinda ry’aba banyamakuru bahita barekurwa.

Mu itangazo ubuyobozi bwa BBC bwasohoye, bwavuze ko bwamaze kuvugana n’abategetsi bireba kandi ko buri gushaka uko iki kibazo gikemuka.

Opondo yabwiye Reuters ko atiyumvisha impamvu yatumye polisi ita muri yombi abo banyamakuru, akongeraho ko kubwe yumva bari gufasha leta gutahura imungu iri muri leta, bityo ko Leta itari yarabataye muri yombi.

Ofwono Opondo yongeyeho ko bakwiye kurekurwa nta yandi mananiza.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo