Uburusiya : Babonye umurambo w’umugore bivugwa ko yishwe n’ingurube

Ibitangazamakuru byo mu Burusiya bitangaza ko umugore w’imyaka 56 y’amavuko yariwe n’ingurube, nyuma yo kugwa mu kiraro cyazo.

Amaze kujya hanze agiye kugaburira aya matungo, ahitwa Udmurtia rwagati mu Burusiya, amakuru avuga ko uyu mworozikazi yaba yaguye igihumure akitura hasi cyangwa akaba yafashwe n’indwara y’igicuri.

Umugabo we ngo ni we waje kubona umurambo we, amakuru akaba avuga ko yazize gutakaza amaraso.

Urwuri rwabo ruri mu cyaro cyo mu Karere ka Malopurginsky, mu Burasirazuba bw’umujyi wa Kazan.

Amakuru y’ibitangazamakuru byaho avuga ko umugabo we yari yagiye kuryama kare kuko yumvaga arwaye, nuko aza kwicura asanga umugore we ntawaje kuryama. Yahise abyuka atangira kumushakisha, aza kugwa ku murambo we uri mu kiraro.

Amakuru avuga ko hatangijwe iperereza ku byabaye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo