Jay Polly yongeye gushimangira ko yahindutse

Mu kiganiro The Turn up cyo kuwa Gatanu w’iki cyumweru, umuhanzi Jay Polly yagarutse Ku gufungwa kwe, anashimangira ko ubu yamaze guhinduka nyuma yo gufungurwa.

Ibi Jay Polly yabitangaje nyuma yo kubazwa Ku byo yibuka umunsi ajyanwa gufungwa ndetse n’isomo yavanye muri Gereza aho yamaze amezi agera kuri atanu, azira gukubita no gukomeretsa umugore we.

Jay avuga ko n’ubu ajya asaba imbabazi umugore we, amubwira ko byari ibyabagwiririye ko bitazongera, aboneraho no gusaba imbabazi abagore muri rusange ndetse n’abo byakomerekeje.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo