Ibura rya Neymar na Cavani, ibyago bya PSG byo gutsindwa na Manchester United

Nyuma ya Neymar bizwi ko atazitabira umukino wa Champions League hagati ya Manchester United na Paris Saint Germain , ubu Edinson Cavani nawe ashoboa kutitabira uyu mukino nyuma yo kuvunika mu gice cyo mu itako hejuru nyuma yo gutera Penaliti yo kuwa Gatandatu ubwo iyi kipe yakinaga na Bordeaux.

Cavani abaye uwa Kabiri nyuma ya Neymar utazakina umukino wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 n’undi mukino wo ku itariki ya 6 Werurwe 2019.

BBC yanditse ko imvune ya Cavani izasaba iminsi micye kugira ngo ikire uyu mukinnyi agaruke mu kibuga.

Kuri Thomas Tuchel umutoza wa PSG, ngo bigoye ko Cavani yakina kubera ari gutanga ibizami by’isuzuma ngo barebe niba imvune ye itari ku rwego rwo hejuru. Indi mpamvu yatangaje bigoye ni uko ibizamini bya mbere byamaze gufatwa bitigeze bitanga icyizere.

Imikino iruta indi ihuza amakipe y’abeza ku mugabane w’Uburayi izakomeza kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Gashyantare 2019 hakinwa imikino ya 1/16, Manchester United izakira ikipe ya Paris Saint Germain ku isaha ya saa 9 z’ijoro mu gihe ikipe ya Roma izakira Porto.

PSG ifite amahirwe macye yo kuba yatsinda ikipe ya Manchester United ihagaze neza muri iyi minsi kuko abakinnyi bayo bakomeye bafite ibibazo by’imvune.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo