Perezida Kagame yayoboye inama y’abagize akanama ka Smart Africa

Perezida Paul Kagame akaba n’umuyobozi wa gahunda ya Smart Africa, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yayoboye inama y’abagize akanama k’ubuyobozi bw’iyi gahunda, yabereye i Addis Ababa, ahaberaga inama ya 32 y’abakuru b’ibihugu ya AU.

Smart Africa ni gahunda igamije ko ikoranabuhanga riba umusingi w’ibindi bikorwa by’iterambere rya Afurika, binyuze mu gukoresha umuyoboro mugari wa internet ihendutse.

Akanama k’ubuyobozi ka Smart Africa, kagizwe n’abakuru b’ibihugu bya Afurika 12, hakiyongeraho Umunyamabanga Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Itumanaho (ITU), Houlin Zhao na Dr. Amani Abou-Zeid, Komiseri wa AU ushinzwe ibikorwa remezo n’ingufu.

Perezida Kagame yashimiye abagize inama y’ubutegetsi ya Smart Africa, kuba bafashe igihe cyabo kugira ngo baganire icyaganisha gahunda ya Smart Africa, aho igomba kugana.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko gahunda ya Smart Africa ikomeje kwaguka kuko ubu ibihugu biyigize bigera kuri 24, bifite isoko rihuriweho n’abaturage miliyoni 600.

Yakomeje ashimira Dr.Hamadoun Touré, watorewe kuyobora Smart Africa muri manda y’imyaka itatu igeze ku musozo, avuga ko ibikorwa yagezeho ari ingirakamaro.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo